Indege 15 za Ukraine zitagira abapiloti zarashwe n’u Burusiya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko ingabo  zirwanira mu kirere, zarashe indenge zitagira abapilote (drones) 15 mu munsi umwe, ibi ngo bikaba byatumye imibare y’indege zo mu kirere za Ukraine zimaze guhanurwa n’uburusiya  ziba 2779.

Ibi byatangajwe kuri n’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya, Igor Konashenkov,kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2023 atangaza ko indege zarashwe ari izaturukaga mu bice bitandukanye bya Ukraine.

Ibiro ntaramakuru Tass dukesha iyi nkuru byatangaje ko kuva u Burusiya bwatangiza ibitero kuri Ukraine, iki gihugu kiyobowe na Volodymyr Zelensky.

Kimaze gutakaza indege z’intambara zigera kuri 355, kajugujugu za gisirikare199, indege nto zitagira abapilote 2779, misile zihangana n’indege z’intambara 399, ibifaru n’izindi imodoka za gisirikare 7 350, imodoka za gisirikare zirasa ibisasu byinshi icyarimwe 957 ni ukuvuga zimwe zifite imitutu itandukanye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore