Ni igitaramocyatangiye ku isaha ya saa samoya n’igicez’umugoroba, maze gitangizwa n’umuhanzi Afrique,kikaza gusozwa n’umuhanzi Bruce Melody ku isaha ya saa munani n’igice, abakunzi b’umuziki banyuzwe n’ibyo beretswe n’abahanzi nyarwanda 12 bahuriye muri East African Party.
Iki gitaramo cyeguriwe abahanzi nyarwanda gusa cyahuriyemo, Bruce Melodie, Afrique, King James, Okkama, Riderman, Ish Kevin, Platini P, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Davis D, Alyn Sano na Niyo Bosco.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Buryohe, Tessy, bunganiwe na Anita Pendo.

Umuhanzi Kayigire Josue wamamaye mu muziki ku izina rya ’Afrique’ niwe muhanzi wa bimburiye abandi ku r’ubyiniro muri iki gitaramo ’East African Party’ yari ibaye ku nshuro ya 14 ikaba kimwe mu bitaramo bitegurwa na EAP (East African Promoters).

Uyu muhanzi waje yitwaje ababyinnyi yafashijwe na You Star Band baririmbanye indirimbo zirimo; Akanyega, Rompe, My Boo, n’izindi.
Umuhanzi Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama watunguye umubyeyi we wari mu gitaramo amwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko, yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo ‘Iyallah’, ‘No’, Weekend yarimbanye na Yuhi MIC.

Niyokwizerwa Bosco bitirira imashini y’umuziki yaserukanye abasore baterura ibyuma. Yahereye ku ndirimbo yise ‘Ubigenza ute’ imwe muzatumye yiyegurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki.
Shengero Aline umaze kubaka izina nka Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo ‘None’. Uyu muhanzikazi yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo yakoze umwaka ushize zirimo, Say Less, Radiyo, Fake Gee, n’izindi.

Ikishaka David [Davis D] wari ukubutse i Burundi aho yari afite igitaramo ku wa 31 Ukuboza 2022, ntiyakanzwe n’umunaniro yahise akomereza i Kigali mu gitaramo cya East African Party yamazemo iminota 50 ari ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Ifarasi’, ‘Micro’ Ageze kuri Girlfriend yamanutse mu bafana abanza kubasuhuza mbere y’uko aririmba ‘Itara’ yakoze akiva muri gereza tariki 14 Gicurasi 2021.
Muri iki gitaramo injyana nka Hip Hop na Trap zongeye kugaragazako zigikora
Bamwe mu baraperi bagaragaye muri iki gitaramo barimo nka Ish Kevin, Riderman, P- Fla, na Fireman beretswe urukundo bikomeye ku buryo baririmbanye n’abakunzi b’umuziki indirimbo zose baririmbye ijambo ku rindi.

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin (Ish Kevin) wishimiwe cyane muri iki gitaramo, yinjiye yifuriza abakunzi be kugira umwaka mushya muhire abaririmbira iyo yise ‘Babahungu’ .
Uyu muraperi wabimburiye abandi baraperi, yongeye kwerekana ko umuziki wa Trap/Trappish ukunzwe na benshi wongera kunyeganyeza inkuta za BK Arena.
Abayezu Ariel [Ariel Wayz] wacurangiwe n’itsinda rya Symphony Band yahozemo, yinjiriye ku ndirimbo yakoranye na Juno Kizigenza bise ‘Away’ akurikizaho Chamber, Goodluck n’izindi.

Ruhumuriza James uzwi nka King James wari ukumbuwe na benshi mu bitaramo yakiriwe ku rubyiniro, yanzika mu ndirimbo ‘Birandenga’ nyuma yakira Ariel Wayz baririmbana ‘Ndakumbuye’ indirimbo bakoranye mu 2021.
King James yahamije ko ijwi rye ndetse n’abafana be bazwi ku izina ry’Intaneshwa ntaho byagiye, baririmbanye indirimbo zirimo, Ganyobwe, Zari inzozi, Ndagutegereje cyane n’izindi.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Nisubiyeho’ King James yahise yakira umuraperi Hakizimana Umurerwa Amani uzwi nka P Fla wakiranwe urugwiro yavuye ku rubyiniro abakunzi b’umuziki wa Hip Hop batabishaka.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] niwe muhanzi wasoje iki gitaramo, yishimiwe n’abafana be yise ‘Ibitangaza’ yabaririmbiye nabo indirimbo zirimo, Funga Macho, Henzapu, Nyola, Saa Moya, Uzandabure n’izindi.

Iki gitaramo cyabaye kiza cyane kubakunzi bamuzika bakitabiriye kuko cyarangiye benshi batabishaka bitewe n’ibyishimo aba bahanzi batanze kubafana .

