Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso yandikiye iy’u Bufaransa iyisaba guhindura ambasaderi wayo muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kuko batagishaka ambasaderi w’u Bufaransa Luc Hallade ushinjwa kutavugisha umunyakuri.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu batuye mu bufaransa wabahaye amakuru, yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Olivia Rouamba yandikiye Quai d’Orsay mu mpera z’ukwezi gushize asaba ko hahindurwa ambasaderi bakabaha undi.
Luc Hallade yemerewe kuba ambasaderi w’u Bufaransa muri Burkina Faso mu 2019, gusa kugeza ubu ntagishakwa n’abo muri iki gihugu cyane ko n’ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe.
Biteganyijwe ko guhinduranya aba bambasaderi bizaba mu minsi iri imbere hagati y’ubuyobozi bwa Burkina Faso.
Uwahaye Amakuru Jeune Afrique na none akavuga ko “ikibazo kitari ambasaderi ahubwo ko igihangayikishije ari umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana aharindimuka.Ibrahim Traoré Perezida wa Burkina Faso, kuva yajya ku butegetsi muri Nzeri 2022, umubano w’ibihugu byombi wakunze kuzamo agatotsi.
Ubwo yafataga ubutegetsi abari bamushyigikiye bigaragambirije kuri ambasade y’u Bufaransa iherereye i Ouagadougou ndetse batera n’ishuri ryabwo mu buryo bagaragazaga ko batagishaka na busa iki gihugu ubu kiyobowe na Emmanuel Macron.
Muri Nzeri nibwo Capt Traore w’imyaka 34 yahiritse ku butegetsi Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari wabufashe muri Mutarama ahiritse Perezida Roch Marc Christian Kabore.
