Perezida Zelensky yatangaje ko Uburusiya burigutegura kunaniza Ukraine bukoresheje ibitero bya drone

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukuru w’igihugu cya Ukraine yavuze ko Uburusiya burigutegurakugaba ry’ibitero by’ indege zitagira abapiloti (drone) mu buryo bwo guca intege abanya Ukraine.

Volodymyr Zelensky avuga ko afite amakuru avuga ko Moscou umurwa mukuru w’Uburusiya uzagaba ibitero bya za drone yahawe na Irani

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko ibi Perezida wa Ukraine yabivuze nyuma y’aho Ukraine yagabye igitero ivuga ko cyahitanye amagana y’abasirikare b’Uburusiya mu ntara ya Donbas.

Ni ibintu bibaho gacye cyane byo kwemera ko Uburusiya bwatakaje ingabo ku rugamba buvugwa ko icyo gitero cyahitanye ingabo zabwo 63.

Mw’ijambo rye asanzwe asanzwe ageza kubaturge be buri joro, Zelensky yaraye avuze ko Uburusiya burigutegura unaniza Ukraine bukoresheje ibitero bya za drone.

Ati: “Tugomba gukora uko dushoboye kandi tuzabigeraho byose hano  kugira ngo tuburizemo iyi myitego y’iterabwoba y’u Burusiya.

Akomeza avuga ko ibitero bya za drone bigenda birushaho kwiyongera muri ino minsi aho byagiye byibasira ibigo bitanga ingufu z’amashanyarazi muri bice bitandukanye bikaba birikugira ingaruka ku baturage cyane kubera ko ubu ari mugihe cy’ubukonje bukabije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore