Abatavuga rumwe na leta muri Tanzania bakuriweho itegeko rya babuzaga guterana.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakuyeko itegeko ryari rimaze imyaka itandatu ribuza abatavuga rumwe na leta kugira aho bateranira mu gihe kitari icy’amatora.

Iryo tegeko ryari ryarashyizweko n’uwamubanjirije, nyakwigendera Prezida John Pombe Magufuli, aho avuga ko amakoraniro nk’ayo mu gihe kitari icy’amatora ari ugutakaza umwanya no kwangiza amafaranga.

Ariko abatavuga rumwe na leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu barabirwanyije bavuga ko bihabanye n’itegekonshinga

Madamu Samia yagize ati: “Inshingano yacu nka leta izaba iyo kurinda umutekano w’abari muri ayo mahuriro ubu rero ko ayo materaniro agarutse, ndizera yuko tuzabikora neza mubunyangamugayo twirinda guhangana.”

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko ngo gukuraho iri itegeko ryabuzaga amahuriro ya politike ari kimwe mu bimenyetso bya Prezida byo kwiyunga no kuvugurura ibintu yatangije akijya k’ ubutegetsi mu 2021 nyuma y’urupfu rwa Magufuli.

Igihe amaze ku butegetsi cyabonywe na bamwe ko ari gusubiza Tanzania mu miyoborere myiza.

Mu mezi ya vuba, Prezida hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi CCM bagiranye ibiganiro by’ibanga hamwe n’abatavuga rumwe na leta.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore