Aya mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga uyu musore washinze inzu y’imideli ya Moshions akora imibonano mpuzabitsina na bagenzi be b’abagabo babiri.
Hari bamwe bashidikanyije ko atari Turahirwa, abandi bakabyemeza,ariko bose bakavuga ko abaye ari we yaba asebye kandi asebeje inzu ye y’imideri ya Moshions.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Turahirwa yasabye imbabazi Abanyarwanda bababajwe n’ayo mashuhso,avuga ko ayo mashusho yabacitse, ko yari mu ifatwa rya filime yitwa Kwanda Season 1, mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Turahirwa yavuze ko hari abantu batazwi binjiriye zimwe mu mbuga nkoranyambaga ze (Snapchat) maze basohora ayo mashusho
