Umuhango wo gushyingura Papa Benedict XVI ntiwitabiriwe na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nkuko bigaragara m mashusho isanduku y’urubaho irimo umurambo wa Papai iraciriritse bigendanye n’uko yasize abisabye

Abantu barenga 60,000 bakoraniye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican muri misa ikurikirwa n’umuhango wo gushyingura Papa Benedict XVI wapfuye mu ijoro rishyira uyu mwaka mushya afite imyaka 95. 

Uyu muhango ntusanzwe, kuko wayobowe na Papa Francis washyinguye uwo yasimbuye, ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya. 

Bigendanye n’uburyo yasize abisabye; ko uyu muhango waba uciye bugufi kandi woroheje, umurambo we uri mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika.

Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican. Ibi kubera ko apfa atari akiri umukuru wa leta ya Vatican.  

Papa Francis niwe wayoboye umuhango wo gushyingura mugenzi we witabye Imana.

Gusa abandi bategetsi benshi b’iburayi barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde bagaragaye muri uyu muhango.  

Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary nabo bari bategerejwe i Roma, kimwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin. 

Itorero Orthodox ry’Uburusiya ryahagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abasenyeri barenga 400, abapadiri 4,000, n’ababikira benshi.

Ku isaha imwe na Roma muri Diyoseze zose mu Rwanda haturirwaga igitambo nk’icyo hashyirwaho n’igitabo abakiristu bandikamo ubutumwa bwiganjemo amagambo bibukira kuri Papa Benedicto wa XVI bukazoherezwa kwa Papa i Roma

Uyu munsi ni igitondo gikonje i Roma, nk’uko umunyamakuru wa BBC Harry Farley wari aho uyu muhango urimo kubera yabivuze, ibyo ariko ntibyabujije abantu benshi kwitabira, gusa ntibagereranywa n’abitabiriye umuhango nk’uyu uheruka. 

Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedict wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, ariko mu 2005 abarenga miliyoni eshatu baje mu gikorwa nk’icyo naho 500,000 bakitabira umuhango wo kumushyingura, abandi ibihumbi amagana bakawukurikira kuri za televiziyo rutura mu mujyi wa Vatican.  

Ubu biratandukanye. Benedict ntabwo yari akiri Papa ufite inkoni y’ubushumba ubwo yapfaga, bitandukanye n’inshuti ye ikomeye Yohani Pawulo wa II.

 

Kuba Papa uriho ariwe wayoboye umuhango gushyingura uwo yabanjirije ni ibidasanzwe kuva mu 1415 Papa Gregory XII yegura ntihigeze habaho abapapa babiri bakiriho, ubusanzwe

umuhango wo gushyingura papa wayoborwaga n’umukuru w’inteko y’abakardinali.

Ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yapfaga kumushyingura byayobowe n’uyu barimo gushyingura wari Cardinal Joseph Ratzinger akuriye abandi, nyuma yaje kuba Benedict XVI.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore