Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yategetse minisitiri w’ingabo gushyiraho agahenge k’amasaha 36 ku rugerero bariho muri Ukraine, guhera kuri uyu wa gatanu.
Aka gahenge, gateganyijwe gutangira saa sita ku isaha ya Moscow (saa tanu) karahurirana na Nheli ku idini rya Orthodox ryo mu Burusiya.
Putin yasabye Ukraine nayo gukora nk’ibyo, ariko Kyiv yahise yamaganira kure ubusabe bwe.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ako gahenge ari ako kugerageza guhagarika ingabo ze gukomeza kwigira imbere.
Itangazo rya Kremlin risa n’irishimangira ko Putin yategetse ingabo ze guhagarika kurwana atari uko ashaka ko imirwano irangira, ahubwo ari uko yumvise ubusabe bw’itorero rya Orthodox mu gihugu cye.
Umukuru w’iri torero yari yasabye agahenge nk’ako kuri Noheli kugira ngo abayemera bo muri iryo dini bajye gusenga kuri uyu munsi.
Itorero rya Orthodox ryizihiza Noheli tariki 07 Mutarama, nk’uko biri ku kirangaminsi cya Julius Kayizali.
Itangazo rya Kremlin rigira riti: “Hashingiwe ku busabe [bw’ukuriye itorero], perezida ategetse minisitiri w’ingabo w’Uburusiya gushyiraho agahenge ku ngerero zose muri
Ukraine” mu masaha 36.
Putin yasabye Ukraine nayo gukora nk’ibyo kugira ngo “umubare munini w’aba-Orthodox batuye mu gace k’imirwano” babashe kwizihiza ijoro rya Noheli kuri uyu wa gatanu na Noheli yabo nyirizina kuwa gatandatu.
Ariko mu butumwa atangaza buri joro, Perezida Zelensky yavuze ko Uburusiya bushaka gukoresha ako gahenge mu guhagarika kwigira imbere kw’ingabo zabo mu burasirazuba bw’akarere ka Donbas no kuzana abandi basirikare n’ibikoresho.
Perezida Joe Biden wa Amerika abona ko ibyo Putin asaba ari gusa “kugerageza kubona umwuka”.
Naho umujyanama wa perezida wa Ukraine witwa Mykhailo Podolyak yavuze ko nta “gahenge k’igihe gito” kazabaho kugeza igihe ingabo z’Uburusiya zivuye ahantu hose zafashe.
Amasaha macye nyuma y’uko Moscow isabye agahenge, Ubudage bwavuze ko, kimwe na Amerika, nabwo bugiye guha Ukraine intwaro zizwi nka Patriots z’ubwirinzi bwa za misile.
Kuwa gatatu, Ubufaransa nabwo bwavuze ko bwoherereza Ukraine imodoka z’imitamenwa z’intambara.
Ukraine yakomeje gusaba ubufasha bwa gisirikare ku nshuti zayo z’amahanga mu gihe Uburusiya bwakomeza ibitero byabwo.
