Umwana w’imyaka icyenda ari mu bitaro by’iwabo muri Kenya ahitwa Homa Bay nyuma y’aho nyina umubyara amutwitse amaboko yombi amuziza kwiba amashilingi 50 ya Kenya n’ukuvuga asaga amafaranga 500 mu manyarwanda.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Kayambo, Cyprian Obonyo,umugore witwa Maren Odhul, yatwitse uyu muhungu we, Pablo Otieno, hanyuma amufungirana mu nzu icyumweru cyose.
Pablo yajyanwe kwa muganga nyuma y’aho abayobozi babimenye bakaza iwabo guhangana na nyina akamurekura.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ndhiwa, Nicodemus Odundo yavuze ko uyu mwana ari kugenda amera neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga akimara kugezwa kwa muganga.