FARDC, WAGNER NA FDRL BATAYE INTWARO KURUGAMBA BARAHUNGA ZIFATIRWA NA M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

M23 yerekanye intwaro z’amoko atandukanye yambuye ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe bifatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda kabuhariwe ry’abacancu bazwi nka Wagner.

Ibi byagaragaye mu mashusho yasakajwe n’abarwanyi b’uwo mutwe ubwo bari bavuye ku mirongo y’urugamba rw’abahuje na FARDC n’abo bafatanyije.

Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Rutshuru.

Amashusho yashyizwe kurubuga rwa Twitter agaragaza inyeshyamba za M23 zikoreye intwaro zirimo izirasa kure zafashe nyuma y’uko abo bari bahanganye bakijijwe n’amaguru.

Intwaro zafashwe zirimo izo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

M23 ivuga ko ubwo yagabwagaho igitero na FRDC n’abo bafatanyije barimo Abacanshuro ba Wagner birwanyeho maze bakabasubiza inyuma kandi bakana bambura intwaro.

Bati “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

M23 yemeza ko nta bufasha ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga ko intwaro bazambura ingabo za Leta ya Congo.

Mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Icyo gihe umutwe wa M23 watangaje ko wishimiye izi ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro cyo hasi.

M23 yagize  iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ku rugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore