Abarimu bigisha mu mashuri abanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bamaze igihe badahabwa agahimbazamusyi bityo bahitamo guhagarika akazi.
Urugaga rw’amashuri abanza muri Repububulika Iharanira Demukarasi ya Congo (SYNEEPP) yasohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 nta masomo ahari, kubera ko ngo abarimu birirwa bicaye imbere ya Minisiteri y’imali n’igenamigambi i Kinshasa.
Ni mu gihe kandi basabye abo mu gihugu bose kuguma mungo zabo kugeza igihe bazabonera amafaranga baruhiye.
Umuyobozi w’iyi Sendika avuga ko guhagarika kwigisha biri mu nzira yo kotsa igitutu ubutegetsi bwa DRC bwanze kwishyura uduhimbazamusyi twabo kuva muri Kanama kugeza mu Ukuboza 2022.
Uyu muryango w’abakozi ushinja Minisitiri w’imali, Nicolas Kazadi kuba yarahagaritse duhimbazamusyi nta mpamvu ifatika agaragaje.
