RDC: Papa Francis aritegura guhura n’abagizweho ingaruka n’intambara ya M23 na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Papa Francis ubu niwe mushumba wa kiliziya Gaturika ku isi yatangaje ko yitegye guhura n’abakozweho n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo n’igisirikare cya Leta, FARDC.

Papa Francis azasura Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023

Radiyo Okapi yatangaje ko Papa azagera muri Congo Kinshasa ku wa 31 Mutarama 2023, nyuma agahura n’imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’abarokotse muri iyo ntambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyahuje Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa

Leta,Patrick Muyaya hamwe n’ intumwa ya Papa muri Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, basabye abanye-Congo bose kuzakirana urugwiro uwo mushyitsi w’Imena.

Mgr Ettore Balestrero yavuze ko mu bandi azahura nabo ari abakora muri sosiyete sivile.

Ku munsi ukurikiye,azatangira ubutumwa iNdole , aho Isi yose izamukurikira.”

Yakomeje agira ati “Nyuma akazahura n’itsinda rigari ry’abavuye mu byabo n’impunzi zaha muri Congo.

Ku gicamunsi cya tariki ya 1 Gashyantare 2023, azahura n’abakozweho cyane n’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu by’ukuri bazaba bahagarariye abo muri Kivu ya Ruguru, iy’Epfo,Ituri bakazagaragaza uko ibintu byifashe n’ibyo banyuzemo ,no kwakira ubutumwa bwa Papa azageza ku banye-Congo.”

Yavuze kandi ko tariki ya 2 Gashyantare Papa azahura n’irubyiruko kuri sitade Martyrs.

Ati “Congo n’igihugu cy’urubyiruko kandi nibo bahanzwe amaso.Rero Papa azahura nabo ,abahe ubutumwa bwihariye.”

Kuri Musenyeri asanga umushumba Mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi ngo azahesha umugisha Congo, akanatanga ubutumwa bw’amahoro.

Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gaturika ku Isi
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore