Inyeshyamba za Tigray zemeye gutanga intwaro ziremere zari zifite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe w’Abarwanyi bashamikiye ku ishyaka TPLF ryo muri Leta ya Tigray,muri Ethiopia kuri uyu wa Gatatu batangaje ko bashyikirije Guverinoma intwaro zikomeye bari bafite, mu gushyira mu bikorwa amasezerano aheruka gushyirwaho umukono n’impande zombi.

Ni imwe mu ngingo y’amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 2 Ugushyingo, hagamijwe kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ni igikorwa gikurikiye kuba Tigray irimo kudohorerwa, kuko iheruka gusubizwa itumanaho ryari ryarakuweho mu 2021. Ikigo cy’indege cya Ethiopia, Ethiopian Airlines, nacyo giheruka gusubukura ingendo mu murwa mukuru Mekelle.

Ni nyuma y’imirwano yubuye mu Ugushyingo 2020, ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatangizaga ibitero ku buyobozi bwa Tigray, abushinja kwigumura ku butegetsi bwa Leta no kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Guverinoma ya Ethiopia.

Umuvugizi wa TPLF (Tigray People’s Liberation Front), Getachew Reda, kuri uyu wa Gatatu yanditse kuri Twitter ati “Tigray yatanze intwaro zayo ziremereye mu bushake bwo kubahiriza ibikubiyemo mu masezerano ya Pretoria.”

Ni amasezerano yasinywe ku wa 2 Ugushyingo 2022, i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Reda kandi yavuze ko bizeye ko urugendo ruzakomeza mu gushyira mu bikorwa aya masezerano uko yakabaye. Icyakora, ntabwo Guverinoma iragira icyo itangaza kuri iki cyemezo.

Gahunda ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano yo yashyiriweho umukono i Nairobi ku wa 12 Ugushyingo. Iteganya ko gahunda yo gutanga intwaro ziremereye izagendana no kuvana mu gihugu ingabo z’amahanga zihari kimwe n’izindi zitari iza leta.

Ingabo zivugwa hano ni iza Eritrea ndetse n’iza Leta ya Ahmara, imwe mu zigize Guverinoma yagutse ya Ethiopia.Umwuka mubi w’Ingabo za Guverinoma na Leta ya Ethiopia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore