Burna Boy akomeje kuba inyenyeri y’Afurika no ku yindi migabane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Burna Boy n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeriya, yashyizwe ku rutonde rw’abacuranzi bazataramira mu iserukiramuco ry’umuziki rizwi cyane ku isi nka Coachella rizaba muri uyu mwaka muri Mata rikabera muri Amerika.

Burna ari kuri ururutonde hamwe n’icyamamare kuva Porto Rico, umuhanzi Bad Bunny akaba umuhanzi nyamukuru muri iri serukiramuco uyu mwaka, akazatarama ku wa gatanu, 14 Mata.

Ibindi byamamare biri muri iri iserukiramuco ni Frank Ocean, Black Pink na Calvin Harris.

Byongeye kandi, ni ku nshuro ya kabiri Burna Boy akora ibitaramo muri Coachella, ku nshuro ya mbere yari muri 2019, ibintu byumvikana ko amaze kubigira akamenyero ko kubyitabira .

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore