Zimbabwe Umugore n’umugabo we b’abatoza bapfuye mu byumweru bitatu gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sinikiwe Mpofu yakiniye ikipe ya Zimbabwe ya mbere y’abagore ya Cricket yakinnye umukino mpuzamahanga mu 2006

Abo mu mukino wa Cricket muri Zimbabwe bari mu gahinda kubera urupfu rw’umugore n’umugabo we bari abatoza b’ikipe y’igihugu bapfuye mu ntera y’ibyumweru gusa,Aba bombi basize abana babiri.

Sinikiwe Mpofu w’imyaka 37, yari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’abagore, yapfuye “amarabira” kuwa gatandatu ushize tariki 07 Mutarama, byemezwa ko byarangiye agejejwe kwa muganga nyuma yo kwitura hasi ari iwe mu mujyi wa Masvingo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Zimbabwe.

Madamu Sinikiwe wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu bakundaga kwita “Sneeze”.

Yari yarashakanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo, Shepherd Makunura, wapfuye tariki 15 Ukuboza gushize nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire, yari afite imyaka 46.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ivuga ko Sinikiwe yari afite impano muri uyu mukino kandi ko yari mu ikipe y’igihugu, yitwa Lady Chevrons, iyi kipe yakoze amateka igakina umukino wa mbere mpuzamahanga mu 2006.

Mary-Anne Musonda, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Zimbabwe ati: “Kugenda kwa Sinikiwe gusize dushengabaye.  Iki sicyo twari twiteze nyuma gato yo guhamba umugabo we.Aho ari hahoraga ibyishimo no guseka, yari urugero kuri benshi.”

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Zimbabwe rivuga ko nyuma yo gukina Sinikiwe yagize “uruhare rukomeye mu guteza imbere Cricket” ya Zimbabwe ku rwego rw’intara n’urw’igihugu.

Givemore Makoni ukuriye iryo shyirahamwe ati: “Urupfu rwadutwaye umwe mu bantu beza by’ukuri.

Ikiruseho, yari umubyeyi ukunda…umwe mu bantu batangije Cricket mu bagore muri Zimbabwe agakomeza akaba umutoza ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu.”

Yongeyeho ko kuba yapfuye hashize ibyumweru bicye umugabo we apfuye, nawe wari mu batoza b’ikipe y’igihugu y’abagabo, ari “ibintu bibabaje bikomeye n’igihe gikomeye ku bana babo, imiryango yabo, inshuti, n’umuryango mugari wa Cricket.”

Makunura n’umugore we Sinikiwe bombi batojwe muri gahunda yo guteza imbere abakinnyi n’abatoza b’abirabura, kandi byari byitezwe ko bazakorera uyu mukino muri Zimbabwe mu myaka myinshi.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore