Byiringiro Lague agiye kwerekeza i Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje ku mugabane w’i Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi.

Lague usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC, nubwo umwaka ushize utamugendekeye neza nyuma yo gukora ubukwe kuko yagowe no kubona umwanya uhagije wo kubanzamo ndetse no kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ahanani bitewe nuko atari mu bihe byiza.

Amakuru agera ku www.isano.rw , avuga ko uyu mu kinnyi yamaze kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF isanzwe ikinamo n’umunyarwanda Yannick Mukunzi.

Lague ntiyaraherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera kutitwara neza muri APR FC

Byiringiro Lague umaze igihe kitari gito muri APR FC, yagiye agorwa no kujya gukina ku mugabane w’i Burayi kuko yigeze kujya gukora igerageza muri Suisse ariko ntiyaritsinda agaruka muri APR FC.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore