Uganda yasheshe amasezerano yari ifitanye n’Ikigo cy’Abashinwa, China Harbour Engineering Company (CHEC) cyagombaga kubaka icyiciro cya mbere cy’inzira ya Gari ya Moshi ihuza iki gihugu na Kenya.kigo cyagombaga kubaka iyi nzira ya Gari ya Moshi mu myaka umunani ariko kugeza ubu ntakirakorwa kigaragara ku mpamvu zirimo icyorezo cya Covid-19.
Ni inzira y’ibilometero 273, yagombaga kuzaturuka ku Mupaka wa Malaba uhuza Uganda na Kenya. Byari byiteze ko izatwara miliyari 2,2 z’amadolari ya Amerika Ku rundi ruhande ariko Abashinwa bagombaga kubaka uruhade rwa Uganda banze gushoramo amafaranga nyuma yo kugira impungenge z’uko Kenya ishobora kutubaka uruhande rwayo.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Eng Perez Wamburu yavuze ko ubutegetsi bw’i Kampala bwamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’abanya-Turukiya cya Yapi Merkezi ari nacyo gishobora gukomeza kubaka iyi nzira ya Gari ya Moshi.Uganda ivuga ko Yapi Merkezi isanzwe iri kubaka Gari ya Moshi muri Tanzania ariyo izashora imari muri uyu mushinga.
Hari amakuru avuga ko Leta ya Uganda iri mu biganiro n’abandi baterankunga b’uyu mushinga barimo Ikigega cy’Abongereza cya UKEF, giherutse kugaragaza ko cyifuza gushoramo miliyari $1,72.iliyari $2,2
