Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriye muri White House Golden State Warriors yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball (NBA) y’umwaka wa 2022.
Ku wa 17 Mutarama 2023, Biden yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Golden State Warriors mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka ushize.
Mu gihe cyo gufata ifoto y’urwibutso, uyu muyobozi yatunguranye yifotoza apfukamishije ivi ry’iburyo mu gihe bimenyerewe ko ubundi aba Perezida bakunze kwifotoza bahagaze bemye.

Mu ijambo rye, Perezida Biden yashimiye iyi kipe uko yitwaye.
Yagize ati “Ndabizi iyi kipe turi guha icyubahiro uyu munsi izi icyo bisaba gukorera hamwe. Ikindi iyi kipe irwanya ivangura, ishyigikira uburinganire, ishishikariza abana n’imiryango yabo kurya neza, kwiga ndetse no gukinira ahantu hari umutekano mu rwego rwo kurwanya ubwicanyi bukoresheje intwaro.”

Kapiteni wa Golden State Warriors, Stephen Curry, yashimye amahirwe bahawe ndetse avuga icyabafashije kwegukana igikombe.
Ati “Turi ikipe dukorera hamwe. Kuza kwishimana igikombe namwe bisobanuye byinshi kuri twe. Ibi bigaragaza ko imikino ihuza abantu bo mu ngeri zose z’isi, guterana imbaraga, icyizere, urukundo ndetse n’ubufatanye, urwo ni rwo rugendo rwacu umwaka ushize.”
Curry yanashimiye cyane Perezida Biden kuba yarafunguje Brittney Griner, umukinnyi ukomeye cyane muri NBA y’Abagore wari ufungiye mu Burusiya.
Ni umuco ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira ikipe yatwaye igikombe cya NBA. Warriors yaherukaga gusura umukuru w’igihugu muri White House mu 2015 ubwo Barack Obama yari Perezida.
Mu 2017 na 2018, iyi kipe nabwo yatwaye igikombe ariko banze gusura Donald Trump wari Perezida icyo gihe, ahubwo bajyana n’abanyeshuri bo mu mujyi wa Washington gusura inzu ndangamurage y’Abanyamerika b’abirabura.
Golden State Warriors ifite ibikombe bine bya Shampiyona ya NBA mu myaka umunani iheruka.
