Urukundo hagati ya Shaddyboo na Manzi rukomeje kuvugisha benshi.Manzi na Mbabazi Shadia bamaze iminsi bagirana ibihe byiza mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali,uyu musore akaba yamrahamje ko azahora ukunda Shaddy boo iteka ryose .
Mu butumwa mazi yashyize hanze, yagize Ati “Niba ibyatsi bishobora gukura binyuze muri sima, urukundo rushobora kukubona igihe cyose mu buzima bwawe Shaddyboo.” Ubu butumwa kandi Bwari buherecyejwe n’amashusho.

Manzi yagiye agaragariza umukunzi we ko icyaba cyose bazaba bari kumwe haba mu mibi ndetse no mu byiza.
Urukundo rw’aba bombi rukaba rugenda rutungura benshi bari baziko ari ukubeshya ariko bikaba bisigaye bigaragara ko urukundo ruhari hagati yabo.
Muri iyi iminsi bakaba bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, mu minsi mike ishize Shaddyboo yari yanasangije abantu amashusho bakina mu buriri.
Ibi byose kandi hiyongeraho ko uyu musore yagiye kwereka ababyeyi Shaddyboo nk’umukunzi we,ubonako aba bombi biteguye gukora byinshi kurushaho bari kumwe.Urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana Werurwe 2022 bivugwa ko Shaddy boo na manzi bari m’urukundo .

Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa barimo Kaze na Keza, aba bana yaba byaranye na Meddy Saleh wamenyekanye mu gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye maze baza gutandukana mu 2016.