Komiseri Kabeya Makosa Francois Meya wa Goma, yatangaje ko imyigaragambyo yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, yamagana ingabo za Sudani y’Epfo n’iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange ihagaritswe.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’amatsinda y’urubyiruko, abaturage ndetse na Sosiyete Sivile zikorera muri Kivu ya Ruguru.
Uyu muyobozi yatangaje ko” imyigaragambyo yose ibujijwe bityo icyo gikorwa cyitemewe n’ubuyobozi mu rwego rwo kwirinda guha icyuho umwanzi.”
Icyakora yasabye kugirira ikizere ibikorwa by’ ingabo zaje ku rugamba , batanga amakuru ku gihe.
