Nouvelle-Zélande: Minisitiri w’Intebe yeguye abitewe n’intege nke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ardern Jacinda Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande, yatangaje ko agiye kwegura kubera ikibazo cy’intege nke nubwo yizeye adashidikanya ko ishyaka rye rifite ubushobozi bwo kuzegukana amatora ari imbere.

Yabigarutseho mu mbwirwaruhame yanyujijwe kuri televiziyo ku wa 19 MUtarama. Yasobanuye ko amatora rusange ateganyijwe ku wa 14 Ukwakira kandi ko ishyaka rye ry’Abakozi riri mu mwanya mwiza wo kuyegukana.

Jacinda Ardern yari umukuru wa guverinoma ya Nouvelle-Zélande kuva mu myaka irenga itanu. Kuri uyu wa 19 Mutarama 2023, yatangaje ko azegura mu kwezi gutaha.

Yagize ati “Ku bwanjye igihe kirageze. Nta mbaraga zihagije mfite zo kuyobora indi manda y’imyaka ine. Ndi umuntu.

Dutanga ibyo dufitiye ubushobozi mu gihe gishoboka none kuri njye igihe kirageze. Ntabwo ngiye kubera ko ntekereza ko tuzatsindwa amatora [ishyaka], ndabizi neza ko tuzabishobora kandi tuzabikora.”

Yatangaje ko azegura ku wa 7 Gashyantare kandi ko inteko y’ishyaka rye izatora uzamusimbura mu minsi itatu izakurikira.

Minisitiri w’Intebe wungirije, Grant Robertson, yamaze gutangaza ko atazatanga kandidatire yo gusimbura Ardern.

Jacinda Ardern afite imyaka 42 y’amavuko; yabaye Minisitiri w’Intebe muri guverinoma ihurirweho mu 2017 mbere yo kuyobora ishyaka ry’abakozi ryatsinze amatora mu myaka itatu yakurikiyeho.

Muri manda ye yahuye n’ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19, iruka ry’ikirunga ryahitanye ubuzima bw’abantu benshi n’igitero karundura cy’iterabwoba cyahitanye abayoboke 51 b’idini ya Islam mu 2019.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore