Abafana babiri bitabye Imana abandi benshi barakomereka biturutse ku mubyigano wabereye muri stade ya Basra iherereye mu gihugu cya Iraq.
Ni mbere gato y’umukino uhuza Iraq na Oman, umukino wa nyuma w’igikombe cyirushanwa ry’umupira w’amaguru gihatanirwa n’ibihugu by’abarabu,Arabian Gulf Cup.
Ministre w’umutekano nuri Iraq yavuze ko abamaze gukomereka ari abantu 80. Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane saa kumi n’ebyiri ku isaha yo mu Rwanda (18h00).
Abafana benshi cyane bakaba bazindukiye hafi y’iyo stade mu rukerera bizeye ko bari bugire amahirwe yo kwinjira bakareba umukino nk’uyu mpuzamahanga w’imbonekarimwe mu gihugu cyabo.