Serumogo Ali Kapiteni wungirije wa Kiyovu Sports, ntari mu bakinnyi iyi kipe iri bwifashishe ku mukino wa Gasogi United aho yahagaritse akazi kubera umwenda iyi kipe imufitiye.
Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yageneye abakunzi ba Kiyovu Sports, aherutse gutanga ubutumwa kuri WhatsApp Status agira ati “nibikemuka muzambona.”
Ibikemuka nta bindi ni amafaranga yemerewe n’iyi kipe ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 ariko akaba yarayategereje amaso agahera mu kirere.
Serumogo yamenyesheje Kiyovu Sports ko birenze tariki ya 10 Mutarama 2023 atarahabwa amafaranga atazagaruka mu kazi ndetse ko ashobora no gushaka indi kipe.
Ni ko byagenze kuko yahise ahagarika akazi ndetse ubuyobozi bugerageza kumwegera bumubwira ko azayabona n’abandi bakinnyi bahembwe ariko yanga kubikozwa we avuga ko azakigarukamo yamaze kwishyurwa.
Gusa amakuru avuga ko umukino w’umunsi wa 17 ashobora kuwukina kuko ari kimwe mu bintu bihangayikishije ubuyobozi bw’iyi kipe aho burimo gukora ibishoboka byose ngo babone amafaranga ye ndetse ko bitarenze impera z’iki cyumweru bashobora kuba bamwishyuye.
Bivugwa ko ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 2 yemerewe miliyoni 15 hanyuma aga habwa mo 4 akaba arimo yishyuza miliyoni 11.
