Inyeshamba za M23 zivuga ko impamvu ibintu bitajya ku murungo w’ibyemezo byasabwe mu nanama ya bereye i Luanda muri Angola ngo nuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, idashaka ko imirwano ihagarara kuko ngo ariyo ikomeje kugaba ibitero hirya no hino.
Uyu mutwe uvuga ko ibintu biri kurushaho kuzamba kuko uri kugabwaho ibitero ndetse na Jenoside ikomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo.Ubuyobozi bwa M23 kandi bwasohoye itangazo rigaragaza ko ukomeje kugorwa na DRC, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’i Luanda na Nairobi.
M23 igaragaza ko ifite umugambi wo gukomeza kurekura ibice yafashe, gusa ngo guverinoma ya Congo yo ikaba idashaka amahoro muri iki gihugu, ibikorwa ifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro bakica abaturage.
Uyu mutwe kandi ukomeza wibutsa umuryango mpuzamahanga ko nubwo Guverinoma ya DRC yavuze ko abacancuro bari muri iki Gihugu ari bahawe akazi ko gutoza abasirikare ba FARDC, ari ikinyoma kuko ari bo baza imbere mu rugamba FARDC iri kurwanamo na M23.
Iri tangazo rikagira riti “Dukurikije ibiriho bikorwa, turemeza tudashidikanya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butifuza inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’ibibazo by’amakimbirane biri mu burasirazuba bwa DRC ahubwo ko bwifuza kurimbura M23.”
Umutwe wa M23 usoza uvuga ko ushyigikiye imyanzuro yose yafashwe y’inzira zo gushaka umuti, ariko ko udashobora kuzagabwaho ibitero ngo ubure kwirwanaho kandi ko ufite uburenganzira bwo kurinda abaturage bo mu bice ugenzura.
