Muri weekend dushoje imbwa yarashe umuntu yitaba Imana mu gace kitwa Sumner County,muri leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubuyobozi bwa Police muri ako gace buvuga ko imbwa yakandagiye ku mbunda mu buryo bw’impanuka,irasa nyirayo wari wayijyanye mu bikorwa by’ubuhigi (guhiga inyamaswa).
Ibi byose byabereye mu modoka yari itwawe na nyakwigendera,kuko imbwa yari mu ntebe z’inyuma aho iyo mbunda yari iri, nyirayo ayicaye imbere, maze imbwa iyikandagiraho iramurasa ahita ahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bwa za Parike muri ako gace (Kansas Department of Wildlife and Parks) bwahageze uwo mugabo utatangajwe amazina yamaze gupfa.
Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’uko yacicikanye ku mbuga zo muri ako gace zirimo nka www.newsbreak.com, na www.northplattepost.com.