Indege y’intambara ya Congo yarashwe iri kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indege y’intambara Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashweho n’ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuvogera ikirere cy’u Rwanda kuncuro ya gatatu.

Mu masaha ya saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi ndege yinjiraga mu kirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu iyi kandi  yahise iratswho ibisasu bibiri maze irakata ijya kugwa I Goma.

Abatuye umujyi wa Rubavu nanubu baracyafite ubwoba  no kwibaza amaherezo y’ibyo bumvise ndetse ababibonye bo imitima yabavuyemo  bitewe n’urusaku rw’ibiturika  .

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko “Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshurio ya gatatu.

Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”

Mu musi ishize, indege za FARDC zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore