Kigali Abazitabira igitaramo cy’ Itsinda rya B2C ibiciro byashyizwe ahagaragara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rya B2C ni rimwe mu yakomeye muri Uganda rigiye gutaramira i Kigali aho ryatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiri mu bimaze kubaka izina mu Rwanda.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Gashyantare 2023 aho kugeza ubu hamaze gutangazwa ibiciro byo kuzinjira muri iki gitaramo kibimburiye ibindi bya Kigali Jazz Junction byo muri uyu mwaka.

Kwinjira mu gitaramo cy’itsinda rya B2C mu myanya isanzwe bizaba ari 10 000Frw, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 280 000Frw.

Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.

B2C iheruka i Kigali muri Mata 2022 aho bari mu bikorwa by’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye na Bruce Melodie.

Itsinda rya B2C riri mu bahanzi bubatse izina muri Uganda, rizwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Gutujja bakoranye na Rema, Munda awo, Gutamiiza bakoranye na Good lyfe n’izindi nyinshi zirimo na No you no life bakoranye na The Ben na Sugar bakoranye na DJ Pius.

Iri tsinda kuri ubu rifatwa nka rimwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki ntibatinya no guhamya ko riri mu bayoboye umuziki wa Kampala.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore