Patrick Muyaya yahakanye ko indege ya congo itigeze ivogera ikirere cy’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma

Leta y’u Rwanda ivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.

Nta perereza ry’uruhande rwigenga riragira icyo ritangaza ku iraswa ry’iyi ndege ryatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.

Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda na DRC bihuriye ku mupaka mu kiyaga cya Kivu. Ati: “Aha niho abapilote baca kugira ngo bururutse indege kuri Goma, ibyo rero ntibigomba gufatwa n’u Rwanda nk’ikibazo, naho ubundi n’indege za gisivile zajya ziraswa.”

Ikibazo cy’umutwe wa FDLR

Repubulika Iharanira Demukarasi ya congo ishinja u Rwanda guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanwa na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma.

Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.

Leta y’u Rwanda ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR.

 Patrick Muyaya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru  ko “icya mbere uRwanda rugomba kwemera ko FDLR ari abanyarwanda”, yongeraho ko “biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23”.

Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru havuzwe amakuru ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama y’ubuhuza yateguwe na Qatar yari kubera i Doha kuwa mbere, yari kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame.

Patrick Muyaya Umuvugizi wa leta ya D R Congo
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore