Umubumbe w’isi wahushijwe n’Ikibuye cya Asteroid

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibuye ryo mu kirere ritari rito (asteroid) ryatambutse hafi y’isi mu masaha yashize.Iri buye rizwi nka 2023 BU, rifite ubunini nk’ubw’imodoka ya minibus, ryaciye iruhande rw’umugabane wa Amerika y’epfo mbere gato ya saa 00:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, hari saa 02:00 z’igicuku i Nyarubuye ya Kirehe mu Rwanda.

Iki kibuye Cyaciye ku ntera ya 3,600km uvuye ku isi, ahabonwa nko hafi cyane yacu.

Iri buye ryavumbuwe mu cyumweru gishize n’umunyamatsiko mu by’ikirere Gennadiy Borisov ukorera ku mwigimbakirwa wa Crimea, uyu Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014.

Vuba vuba ryahise rikurikiranwa n’abahanga bamenya ingano yaryo n’inzira yaryo, banaryita 2023 BU.

Uko niko abahanga mu isanzure bashobora kumenya neza ko ibuye nk’iryo ritazagonga isi, nubwo ryari ryageze mu ntera irimo ibyogajuru bitanga amakuru y’isanzure biri muri 36,000km hejuru yacu.

Ibi byerekana uburyo hakiri amabuye menshi yo mu isanzure y’ubunini bufatika kandi ari hafi y’isi bikenewe ko aboneka akamenyekana.   

Nubwo 2023 BU yari hafi mu nzira itaziguye yo kugonga isi, byari kugorana ko yangiza byinshi.   

N’ikigereranyo cya metero 3.5 ku 8.5m, kubera ibirigize iri buye ryari kubanza kuvungagurikira mu kirere cyacu (atmosphere). Gusa ariko nanone ibice byaryo bikaza kumanuka byaka umuriro.   

Ugereranyije, n’iryamenyekanye cyane, meteorite ya Chelyabinsk yinjiye mu kirere cy’isi mu majyepfo y’Uburusiya mu 2013 yari ifite umubyimba wa 20m.

Iyi yateye umutingito wamenaguye amadirishya y’inzu muri ako karere.Abahanga bo mu kigo cya Amerika cy’ubushakashatsi ku isanzure, NASA, bavuga ko inzira (orbit) ya 2023 BU yahinduwe no kugenda yegera isi.  

Rukuruzi y’umubumbe wacu yarayikuruye, ariko kuko nawo uba ugenda, biha indi nzira iri buye mu isanzure.

Mu itangazo, NASA yagize iti: “Mbere yo guhura n’isi, inzira y’iri buye mu kuzenguruka izuba yajyaga kuba uruziga, hafi kumera nk’isi, aho bifata iminsi 359 kurangiza urugendo ruzenguruka izuba.

Nyuma yo guhura n’isi, inzira y’iyi asteroid izaba ndende, yerekeze mu nzira ziri hagati y’isi na Mars kure cyane y’izuba kuri yo, aho izajya noneho imara iminsi 425 izenguruka izuba.”

Hari umuhate ukomeye urimo gukorwa wo gushakisha amabuye manini kurushaho ashobora kwangiza bikomeye isi mu gihe yayigonga.

Amabuye kirimbuzi ari hariya, nk’irifite umurambararo wa 12km ryatumye habaho gucika kw’inyamaswa za dinosaurs, yose yamaze kuboneka kandi nta bwoba ateye.

 Ariko iyo ugabanyije ukagera nko ku ibuye tuvuge ry’umurambararo wa 150m imboni zacu zifite ayo zitabona.      Imibare yerekana ko 40% gusa bya za asteroids arizo zabonetse zikanagenzurwa mu kumenya igipimo cy’ibyago ziteje isi.

Ayo mabuye ashobora kwangiza ahantu hangana n’umujyi mu gihe yaba yaguye ku isi.  

Prof Don Pollacco wo muri University of Warwick mu Bwongereza yabwiye BBC  dukesha iyinkuru ati: “Haracyari asteroids zica mu nzira (orbit) y’isi zikeneye kuvumburwa.

“2023 BU ni iryavumbuwe vuba rifite ubunini nk’ubwa minibus rishobora kuba ryaraciye hafi y’isi inshuro ibihumbi mbere. Kuri iyi nshuro ryaciye kuri 3,600km gusa uvuye ku isi 1% gusa y’intera igera ku Ukwezi .

“Bitewe n’ibigize 2023 BU birashoboka ko itari kugonga isi ahubwo yari gushwanyagurika ariko igakora ibibatsi by’umuriro bimurika kurusha ukwezi.

“Gusa, birashoboka ko hariya hari amabuye ataraboneka ashobora kwinjira muri atmosphere akihonda ku isi akangiza byinshi ndetse abahanga benshi muri siyanse batekereza ko ibi bishobora kuzatubaho.”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore