Umukozi wa RIB wari ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali n’Umupolisi basabiwe igufungo cy’imyaka itatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinja cyaha bwasabiye Ntabwoba Patrick Kabayija wari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ushinzwe Iperereza mu Mujyi wa Kigali na CIP Murekezi Augustinbakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indoke, gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ku wa 27 Nzeri 2022 nibwo Kabayija yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo kwakira indonke yakoranye na CIP Murekezi Agustin bakoreye kuri Ntihabose Jean Baptiste uvuga ko yabahaye miliyoni 4 Frw.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 27 Mutarama 2023, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bari abavandimwe ndetse ko bafatanyije kunyanganya Ntihabose bamwizeza ubufasha mu rubanza yari afite.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Ntihabose yari asanzwe ari inshuti y’Umupolisi CIP Murekezi Augustin ahura n’ikibazo cyo kuba hari umuntu wari waramwambuye wafunzwe akamwitabaza agira ngo bamufashe azabashe gusubizwa ibye bidatinze.

CIP Murekezi ngo yijeje uwari inshuti ye kuzamufasha ariko kuko we yari umupolisi ngo yahise atekereza ku muvandimwe we wari ushinzwe Iperereza mu Mujyi wa Kigali Ntabwoba Kabayija Patrick amusaba ko bamufasha.

Nyuma yo kujya umugambi ngo basabye Ntihabose kuzabaha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bagakurikirana ikibazo cye kigacyemuka.

Nyuma kandi ngo Ntihabose yaje gutangira gukorwaho iperereza ku cyaha cy’inyandiko mpimbano na byo bituma yongera kwegera abo bagabo bamwizeza ko bazabimufashamo bakamuhuza n’uwari uri gukora iryo perereza witwaga Muhizi Damas.

Ubwo na bwo yabemereye miliyoni ebyiri nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha bituma yose hamwe aba miliyoni 4 Frw.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ayo mafaranga yagiye atangwa mu bihe bitandukanye aho hari miliyoni 1 Frw Ntihabose yanyujije kuri Mobile Money ya CIP Murekezi andi ayihera Kabayija mu ntoki aho ngo bari mu modoka.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakira ikirego, rukemeza ko abaregwa bahamwa n’ibyaha byo kwaka no kwakira indonke rukabahanisha gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.

Mu kwiregura kwabo, abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa bakagaragaza ko ari akagambane kabayeho kuko Ntihabose yamenye ko uwitwa Kabayija yategetse ko atangira gukorwaho iperereza ku byaha by’inyandiko mpimbano yashinjwaga.

CIP Murekezi yemereye urukiko ko yahawe miliyoni 1 Frw na Ntihabose ariko ko yari yamugurije nk’inshuti ye atari yayamuhaye nka ruswa na cyane ko yayamuhaye ku wa 13 Nzeri 2022 nyamara ibyaha by’inyandiko mpimbano byatangiye gukorwaho iperereza ku wa 15 Nzeri 2022.

Ababunganira mu mategeko basabye urukiko kuzakoresha ubushishozi ku bivugwa n’Ubushinjacyaha kuko bishingiye ku buhamya gusa budafite ibimenyetso.

Me Nyiransabimana yasabye urukiko ko rwategeka ko umukiliya we CIP Murekezi agirwa umwere agahita arekurwa kubera ko ibimenyetso bw’Ubushinjacyaha bitagaragaraza koko ko yakoze icyaha.

Yavuze ko mu gihe byaba ngombwa ko urukiko rumugenera igihano rwamuhanisha igifungo cy’amezi abiri gisubitse.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’inteko iburanisha yasoje urubanza avuga ko isomwa ryarwo rizaba ku wa 23 Gashyantare 2023.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore