Umunsi w’Intwari mu Karere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Bugeshi ku rwego rw’Akarere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tariki ya 1 Gashyantare nibwo u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, kuko ari umunsi wo kwibuka ibikorwa by’indashyikirwa byaranze intwari.Uyu munsi w’Intwari warufite insanganyamatsiko iga iti:Ubutwari mu Banyarwanda ,Agaciro kacu

Uyu munsi ngarukamwaka w’intwari wizihirizwa ku rwego rw’imidugudu mu Rwanda hose ariko mu karere ka Rubavu n’ubwo byakozwe  ku midugudu  wanizihirijwe mu murenge wa Bugeshi ku rwego rw’akarere.

Mbere yuko uyu muhango utangira mu karere ka Rubavu habanje gusurwa igicumbi cy’ubumuntu giherereye mu murenge wa Gisenyi aho Intwari Niyitegeka  Felesita yarokoreye abatutsi kandi akaba ari naho yiciwe

.Murugo rwo kwa felesita kandi hatangiwe ubuhamya bw’ababyeyi babiri baharokokeye maze bashima ishema,ubu muntu n’ubutwari byaranze Niyitegeka felesita mu bihe byari bikomeye .

Umwe muri aba babyeyi yagize ati’’ibyo mvuga ndabivuga mpagukurutse kuko n’icyubahiro mpa Felesita we nkesha ubuzima bwanjye n’umuryango wango wanjye, twahungiye hano kuko twumvaga ko mu bihaye imana ariho twarokokera kuko twumvaga ntawahagera.

Twaje dusa nabi njyewe n’umugabo abana twabasize nyuma nabo abatugezaho mu buryo tutakekaga. Gusa yari intwari idasanzwe kandi n’ubu niyo kuko ariwe uduteranyirije hano”.Muri uyu munsi mukuru kandi haremewe umugabo witwa Gasheja Ezechiel utuye muri uyu murenge wa Bugeshi aho yahawe inka ndetse n’ibyo kurya bitandukanye.

Guverineri w’intara y’i Burengerazuba yashimye ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu zikanarokora abanyarwanda baribari mukaga mugihe cya jenoside ya korewe abatutsi muri mata 1994’anasaba urubyiruko kugira umuhate wo gukunda igihugu no kugikorera kandi rukarangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore