Kagame Paul Perezida w’u Rwanda yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC mu Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Burundi aho yitabiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igiye guteranira i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.

Ni inama idasanzwe yatumiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Mu butumwa Ibiro bya Perezida w’u Burundi byanyujije kuri Twitter nyuma ya saa sita, buvuga ko Perezida Kagame yamaze kugera i Bujumbura.

Abandi bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na William Ruto wa Kenya.

Ubunyamabanga bwa EAC, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu, ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango.

Ni mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 ikomeje ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro bikaba bitaratanga umusaruro n’umubano w’u Rwanda na RDC ugakomeza kuzamba.

Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ariko rukagaragaza ko nta shingiro bifite.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore