Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) na Minisiteri y’imari n’igenamigambi (Minecofin) basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 9.5 z’amadolari zo kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’imboga.
Ni amasezerano yasinywe kuwa 29 Ukuboza 2022. Iyi nkunga ingana na miliyari hafi 10Frw izifashishwa mu mushinga wo kugabanya ibihombo mu buhinzi bw’imboga zoherezwa mu mahanga, kongera inyungu abahinzi babyo babona binyuze mu guhinga neza.
Ni umushinga watangiye mu Ukuboza 2022 ukazageza mu Ukuboza 2026, ukazagera ku makoperative 224 arimo abahinzi 232,734.
Uzakorana n’abahinga urusenda, ibitunguru, tangawizi na tungurusumu. Uyu mushinga uzatanga ubufasha kugeza abahinzi babonye inyungu mu buhinzi bwabo.
Urubyiruko n’abagore bari muri ubu buhinzi bazitabwaho by’umwihariko. Mu kugabanya iyangirika ry’umusaruro, hazashyirwaho ikigo cyo gutunganya no kongerera agaciro umusaruro w’imboga i Kigali mbere yo kuzohereza ku masoko yo mu gihugu no hanze.
Ibindi bigo bine bizashyirwa i Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare.
