U Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Indonesia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Retno Lestari Priansari Marsudi, bagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo no gufungura ambasade muri icyo gihugu.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, kuri telefoni.

Nyuma y’icyo kiganiro, Minisitiri Marsudi yanditse kuri Twitter ko cyari ingirakamaro, ashimira mugenzi we wamuhamagaye.

Ati “Ntegereje ifungurwa rya Ambasade yanyu i Jakarta. Reka tunasoze amasezerano yacu y’ubufatanye yose ataranozwa, ubundi tuzahure muri Kamena.”

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye U Rwanda muri Indonesia niwe uhagarariye u Rwanda muri Singapore.

Mu Ukuboza nibwo yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

Indonesia yahaye abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n’ikawa.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame aheruka muri Indonesia ubwo yitabiraga inama y’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi izwi nka G20, yabereye muri icyo gihugu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore