Bull Dogg yahishuye uko yakoranye na The Ben indirimbo bise ‘Imfubyi’ bataziranye ndetse yongeraho ko bamenyaniye ku rubyiniro bagiye kuyiririmba nabwo mu buryo bwari bubatunguye bombi.
Mu kiganiro yagiranye na ‘The Don Podcast umuhanzi Bull Dog yavuze ko indirimbo ‘Imfubyi’ yakoranye na The Ben bayihuriyemo bataziranye ndetse baza kumenyanira ku rubyiniro bagiye kuyiririmba.
Kugira ngo bakorane iyi ndirimbo bataziranye, Bull Dogg yavuze ko byatewe n’uko igihe yatangiraga umushinga wayo yaje guhita ajya mu ngando zahuriragamo abarangije amashuri yisumbuye.
Iyi ndirimbo yari isigaranywe na Lick Lick ari nawe wagombaga gushyiramo inyikirizo.
Nyuma yo gushyiramo inyikirizo, Lick Lick yaje kumvisha The Ben iyi ndirimbo icyakora uyu muhanzi wari wayikunze ntiyashima uburyo Lick Lick yayiririmbyemo.
Nguko uko yifuje kumukosora ashyiramo ijwi rye bemeranya uburyo ikoze neza ndetse bahita bafata icyemezo ko izasohoka ihuriwemo Bull Dogg na The Ben.
Ati “Urumva Lick Lick na The Ben bari inshuti, umunsi umwe The Ben yari kuri studio yumva indirimbo arayikunda ariko ntiyashima inyikirizo Lick Lick yari yakoze amusaba ko yayisubiramo.
Mvuye mu ngando ngeze kuri studio nasanze yararangiye imeze neza bansaba ko nashyira The Ben mu itangira ryayo!”
Uyu muraperi avuga ko yaje kumenyanira na The Ben ku rubyiniro nabwo mu buryo bwabatunguye kuko atari ibintu bari bateguye.
Ati “Aho naviriye mu ngando naje gutumirwa mu gitaramo ngihuriramo na The Ben, ntabwo twari twarigeze dutegura kuririmbana iyi ndirimbo ku rubyiniro. Mu gihe rero nari ndi kuririmba nagiye kubona mbona arazamutse numva birandenze.”
Indirimbo ‘Imfubyi’ ni imwe mu zamenyekanye cyane ndetse zigira uruhare mu kwamamara kw’aba bahanzi bose uyu munsi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu muziki w’u Rwanda.
