Perezida zelensky wa Ukraine yasabye indege z’intambara ku bayobozi ba EU

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Ukraine ari i Buruseli mu Bubiligi, nyuma yo gushishikariza abategetsi b’Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza guha Ukraine indege z’intambara zo gukoresha mu ntambara igihugu cye kirwana n’Uburusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky yitezwe kuba ashaka kwemeza inama y’abategetsi bo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), anageza ijambo ku nteko ishingamategeko y’Uburayi, mu ruzinduko rwe rwa kabiri akoreye mu mahanga kuva Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

I Paris mu Bufaransa, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Chancelier w’Ubudage Olaf Scholz bashimangiye ko Uburusiya butagomba gutsinda intambara.

Zelensky yavuze ko Ubufaransa n’Ubudage bifite ubushobozi bwo “guhindura ibintu”.

Ubwo yashimaga ugushyira hamwe kw’Abanyaburayi, yavuze ko Ukraine iramutse ibonye byihuse kurushaho intwaro za rutura zirasa mu ntera ndende, ndetse ikabona n’indege zigezweho, byatuma “ubu bushotoranyi bw’Uburusiya buzarangira mu buryo bwihuse kurushaho”.

Mbere yaho, yari yagejeje ijambo ku nteko ishingamategeko y’Ubwongereza imitwe yombi uw’abadepite n’uw’abasenateri mu nyubako ya Westminster Hall i London, ashimangira ubusabe bwe bw’indege z’intambara, agira ati:

“Ubwisanzure buzatsinda  turabizi ko Uburusiya buzatsindwa”. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yamubwiye ko nta kidashoboka.

Kuri uyu wa kane, Perezida Zelensky yagiye i Buruseli n’indege ari kumwe na Perezida Macron, nyuma yuko Macron abwiye Ukraine ko ishobora kumwizera ko azayifasha, ko

Ubufaransa “bwiyemeje gufasha Ukraine kugeza ku ntsinzi no gusubizaho uburenganzira bwayo bwemewe n’amategeko”.

Chancelier Scholz yongeyeho ati: “Aho duhagaze ntihahinduka: Uburusiya ntibugomba gutsinda iyi ntambara”.

Nubwo Perezida Macron mbere yigeze kugaragaza ko yatanga indege z’intambara, Scholz ntiyabigaragaje.

Abategetsi bo muri EU bazi ko ubutumwa bwa Perezida wa Ukraine kuri uyu wa kane buza kwibanda cyane ku kuyiha byihuse intwaro basanzwe baramaze kuyisezeranya, hamwe n’indege z’intambara z’ibihugu byo mu burengerazuba ubu arimo kubisaba cyane.

Zelensky ni gacye cyane ava mu gihugu cye, ndetse umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Ukraine yavuze ko Perezida yakoze urugendo kugira ngo abone ibyo yifuza.

Ariko inama y’abategetsi ba EU yo kuri uyu wa kane ntabwo ari ihuriro ryo gusezeranya Ukraine kuyiha intwaro, ahubwo ni umwanya Perezida wa Ukraine abonye wo kuba mu cyumba kimwe n’abategetsi bose 27 b’ibihugu bya EU.

Avuga ko indege z’intambara hamwe n’ibisasu bya misile birasa mu ntera ndende ari ingenzi kugira ngo byunganire ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2 ibihugu byo mu burengerazuba biherutse kwiyemeza guha Ukraine.

Nubwo Zelensky yavuze ko i Paris yavuze ku kibazo cy’indege z’intambara, yaburiye ko hari “igihe gito cyane” cyo kugira ngo intwaro Ukraine icyeneye cyane zitangwe.

Perezida w’Ubufaransa na Chancelier w’Ubudage bombi hari igihe banenzwe kubera kugenda gahoro mu guha ubufasha Ukraine.

Mbere, Zelensky yavuze ko abangamiwe (atishimiye) na Macron, wakomeje kuvugana kuri telefone na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin nyuma yuko bugabye igitero kuri Ukraine.

Ariko Perezida wa Ukraine yabwiye ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko yemera ko Macron yahindutse. Yavuze ko ibi bigaragazwa n’umuhate we wo gufasha Ukraine ngo igere ku ntsinzi no kuba mu kwezi gushize “yarafunguye umuryango” w’imfashanyo y’ibifaru.

Ambasade y’Uburusiya i London mbere yari yaburiye Ubwongereza kwirinda gutanga indege z’intambara, ivuga ko ari intambwe yagira ingaruka ku isi yose.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore