Rubavu Umushinga Youth for Youth ugiye kongerera ubushobozi Urubyiruko rufite imishinga rukora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Youth for youth ni umushinga wateguwe na cartas Rwanda ukaba nawo uterwa inkunga na CRS (Catholic Relief Rwanda).

Uyu mushinga watanze amahugurwa y’umunsi kuri bamwe m’urubyiruko rurimo n’abahagarariye rugenzi rwarwo, ni amahugurwa yaragamije kwigisha no gushishikariza urubyruko kwiteza imbere ariko uhereye kurubyiruko rufite imishinga mito(iciriritse)mu karere ka Rubavu

Mu rwego rwo kwereka urubyiruko amahirwe mu byo rukora hibandwa kubafite imishinga iciriritse cyanecyane hifashishijwe ikoranabuhanga Cartas Rwanda yateguye umushinga witwa Youth for Youth Project ugamije guhugura urubyiruko kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo ndetse no kwereka uburyo bacunga imari yabo.

Frère Vital Ringuyeneza Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle iki ikigo cy’Urubyiruko kandi kiri mu byatoranyijwe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu karere ka Rubavu. Yagize ati ” Icyo Aya mahugurwa aje gufasha urubyiruko ni ukubereka amahirwe bafite ndetse n’inzira zitandukanye zabafasha mu gutuma imishinga yabo ibaha inyungu nyinshi Kandi mugihe gito

Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle Frere Vital Ringuyeneza

Uyu muyobozi wa Vision jeunesse novelle akomeza avugako Aya mahugurwa azitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 kugeza Kuri 30 bo mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu ariko bafite imishinga bakora.

Yakomeje avuga ko uyu umushinga uzamara imyaka 3 Kandi ureba urubyiruko rwo mukarere ka Rubavu rusaga 5948.

Umwe murubyiruko witabiriye aya mahugurwa witwa Ntakirutimana Delphine ukora umushinga w’ubuhinzi mu murenge wa Cyanzarwe yavuzeko uyu mushinga uje ukenewe cyane kuko byagaragaye ko urubyiruko ruhabwa amafaranga rukayapfusha ubusa.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye aya mahugurwa

Yagize Ati” ni kenshi cyane haza imishinga iha urubyiruko amafaranga y’igishoro ariko mugihe gito ugasanga imishinga yabo yarazimye kuko bahita bayakoresha mu bidafite inyungu bakayaryoshyamo ugasanga.

Umushinga youth for youth  uzongerera ubushobozi urubyiruko rusaga  5949 rukorera imishinga yarwo mu karere ka Rubavu  uyu mushinga  kandi ukazamara imyaka itatu(3).

Ifoto y’urwibutso
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore