Muri iyi minsi mu bitangazamakuru bitandukanye hari kuvugwa cyane inkuru z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, bishingiye ku kuba rushinjwa gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Kongo,ibintu u Rwanda ruhakana.
Ibi binajyana n’amagambo ahembera urwango ndetse n’ayandi yongera ubushyamirane mu baturage aca muri bimwe mu bitangazamakuru byo muri aka karere,ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni muri urwo rwego umuryango La Benevolencija ukora ibikorwa byo kubaka amahoro mu biyaga bigari watumije abanyamakuru batandukanye bahurira mu karere ka Rubavu tariki 16/2/2023, kugirango bigire hamwe uko itangazamakuru ryakumira iyo ntambara y’amagambo no guhembera urwango bigaragara mu bitangazamakuru.

Umukozi wa La Benevolencija NGOMA King yagize ati “ Intambara irahari ariko itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga byongezamo umuriro”. Aha yagarukaga ku makuru y’ibihuha ndetse n’ikoreshwa ry’amashusho ya kera ahuzwa n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Kongo,hagamijwe guhembera urwango rushobora gutuma habaho ibijya gusa n’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yabwiye abanyamakuru ko bakwiye kwisuzuma bakibukako itangazamakuru rikwiye gutanga ihumure no kurwanya ubushyamirane bw’abaturage.

Abanyamakuru batandukanye bafashe ijambo bagaragaza ibyo bamwe muri bo bakora nabi muri uyu mwuga, bakaba bagiye kubikosora. Muri ibyo harimo kuba hari abanyamakuru biyorohereza akazi bakirengagiza ubunyamwuga, bagatangaza amakuru yose babonye badashishoje.
Hari n’abanyamakuru bamwe bashingira ku bintu bimeze nko gukunda igihugu (Patriotisme) ndetse no gushingira ku mateka y’imiryango bakomokamo, ajyanye n’amoko n’ibindi,bigatuma babogama cyane kubera gutwarwa n’amarangamutima.

Muri rusange haracyariho n’izindi mbogamizi zitoroshye z’ubushobozi buke bw’abanyamakuru butuma bakora mu bitangazamakuru bitaborohereza gukora kinyamwuga bitewe n’uko ba nyirabyo bamaze kwiyemeza kubikoresha mu gutambutsa ibitekerezo by’ubutegetsi, igisirikare cyangwa n’ibindi bigo bikomeye tutibagiwe n’abantu giti cyabo, muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari.
Nyuma yo kubona izi mbogamizi zose, abanyamakuru biyemeje kongera kugaruka ku bunyamwuga ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga akazi kabo,bagaharanira kandi kuba imbarutso y’amahoro bacubya umwuka mubi w’urwango mu baturage biturutse ku makuru bahabwa ku bijyanye n’ubushyamirane bubera mu burasirazuba bwa Kongo.