Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiriye uruzinduko rutamenyekanishijwe muri Ukraine kuri uyu wa Mbere, ni uruzinduko  rwafashwe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umwaka wuzure uhereye igihe u Burusiya bwatereye iki gihugu.

BBCdukesha iyi nkuru yatangaje ko Pereida Biden wa Leta zunze ubumwe  za Amerika yahuye na Zelensky  mu ngoro ye (Mariinsky) aho yatangarije ko Amerika izatanga inkunga y’inyongera ya miliyoni 465 z’amadolari yo gushyigikira iki gihugu mu gihe intambara ikomeje.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka umwe, Kyiv iracyahagaze. Ukraine iracyahagaze. Demokarasi iracyahagaze.”

Uru ruzinduko rwa Biden ruratanga ubutumwa bukomeye ku byerekeye iyi ntambara kuko ashaka guhuza ibihugu hagamijwe gushyigikira Ukraine mu gihe impande zombi ziteguye ibitero simusiga, ibizatuma intambara ihindura isura.

Uru ruzinduko rwa Biden kandi  rwari runagamije kwirebera n’amaso ye uburyo ibitero by’u Burusiya byashwanyaguje Ukraine.

Abantu babarirwa mu bihumbi barimo abasirikare n’abasivile barishwe, impunzi nyinshi zavuye mu byazo ndetse Ukraine yahombye za miliyari z’amadolari kubera ibikorwaremezo byasenywe.

Hari hashize igihe bihwihwiswa ko Biden azasura Ukraine ku matariki yegereye iya 24 Gashyantare, u Burusiya bwatangirijeho intambara.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore