London Fashion Week Abanyarwanda baserutse muburyo butangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bimaze kuba umuco ko Abanyarwanda(kazi )bamaze kugaragaza ubudasa mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga; ibi ubibonera mu birori bikomeye bagenda bitabira kuko ubu biragoye ko hari ibitegurwa ukabura uwaserukiye u Rwanda.

Kuva ku wa 17, kugeza ku wa 21 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza hari kubera ibirori bya ‘London Fashion Week’ bihuriza hamwe inzu n’ibigo bikomeye ku Isi bikagaragaragaza imyambaro yabyo mishya.

Nk’uko bisanzwe Abanyarwanda bongeye kubyitabira by’umwihariko Munezero Christine ukomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga muri ibi birori, yamuritse imyambaro ya Yuzefi, David Koma, Christopher Kane.

Kirezi Kentha na we yamuritsemo imyambaro ya Susan Fang, Emilia Wickstead, Edward Crutchley. Muri ibi birori yahuriye na mugenzi we Isheja Morella wamuritse imyambaro ya Emilia Wickstead.

Undi munyarwandakazi wigaragaje muri ‘London Fashion Week’ ni Clara usanzwe afashwa na Rwanda Modeling Academy, werekanye imyambaro ya Chet Lo.

Umufite Anipha na we ni umwe mu banyarwandakazi bagize amahirwe yo kwitabira ibi birori akaba yamuritse imyambaro mishya ya Christopher Kane.

Kuba Abanyarwanda bangana gutya bitabira ‘London Fashion Week’ bimwe mu birori by’imideli bikomeye ku Isi, ni ikigaragaza ko uru ruganda rumaze gutera indi ntambwe mu Rwanda. Kuri ubu benshi muri aba ubu bamaze kwerekeza mu Butaliyani aho bagiye kwitabira ‘Milan Fashion Week.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore