Bad Rama yavuguruje ibihuha bivugako The Mane yatandukanye n’Umuhanzikazi Marina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Bad Rama yahakanye amakuru yavugaga ko iyi nzu ahagarariye yatandukanye n’umuhanzikazi Marina.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Bad Rama yabajijwe niba koko The Mane yatandukanye na Marina.

Asubiza agira ati “Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.”

Muri Mata 2021, Marina na we yigeze kuva muri The Mane, ariko nyuma y’ukwezi kumwe aragaruka, asaba Imbabazi ku makosa yari yatumye ava muri iyi Label mu buryo butunguranye ndetse arazihabwa, akazi karakomeza.

 Amasezerano y’imikoranire azwi hagati ya The Mane Music Label n’umuhanzikazi Marina, ni ayasinywe mu mpera za 2017 agomba kurangira nyuma y’imyaka 10.

Gusa ubu Marina ni we muhanzi rukumbi bizwi ko akorana na The Mane Music Label muri uyu mwaka.

Mu bihe byashize, iyi nzu yarebereye inyungu z’abahanzi nka nyakwigendera, Jay Polly, Safi Madiba, Calvin Mbanda na Queen Cha bose batakiyibarizwamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore