Maillot Jaune yongeye kwimuka nyuma y’uko Callum Ormiston yegukanye agace ka gatanu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Isiganwa rigitangira ryakunze kurangwa no kugerageza gucomoka ngo basige abandi ariko igikundi cyabaga kiri maso.

Nyuma y’itsinda ry’abakinnyi basaga 20 bagerageje gusiga abandi bari banarimo umunyarwanda Mugisha Moise, ntibabashije gukomeza ngo bayobore.

Bamaze kugenda Kilometero hafi 80, Umwongereza Chris Froome yongereye umuvuduko ahita yanikira itsinda ryose ryari imbere.

Chris Froome yakomeje kuyobora isiganwa wenyine, azamuka imisozi irimo uwa Congo Nil akiyoboye, gusa intera yatangiye kugabanuka aza no gutobokesha ipine byatumye umunya-Espagne Iturria wamuryaga isataburenge amushyikira.

Chris Froome yatobokesheje igare

Chris Froome yongeye kugira ikibazo cy’igare byatumye asigara, ariko nyuma aza kongera gushyikira igikundi. Nyuma gato igikundi cyaje kumusiga, isiganwa ritangira kuyoborwa na Ormiston wari ukurikiwe inyuma ye na Iturria nawe wigeze kuyobora abandi.

Callum Ormiston ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo yaje kwegukana agace k’uyu munsi nyuma yo kwitwara neza muri Kilometero 20 za nyuma, naho Maillot Jaune ihita yambarwa na William Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-Quock Step yo mu Bubiligi.

Callum Ormiston ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo yaje kwegukana agace k’uyu munsi

Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa barahaguruka i Rubavu Saa mbili n’igice berekeza mu karere ka Gicumbi, aho bazasiganwa intera ya kilometero 157, aho biteganyijwe ko uwa mbere azaba ahageze 12h40.

Abakinnyi 80 ni bo bahagurutse mu Karere ka Rusizi saa mbili n’igice za mu gitondo, babanza kugenda Kilometero 8.3 zitabarwa.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore