Ibi yabigarutseho mu nama y’igihugu y’umushikirano yabaye kunshuro ya 18 kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 muri Kigali Convention Centre. , ubwo Perezida Kagame yabazaga abayobozi mu nzego zitandukanye impamvu badakora inshingano zabo uko bikwiriye bigatuma abaturage bahazaharira.
Perezida Kagame yavuze ko ibyiza u Rwanda rugeraho yaba mu kuzamuka mu bukungu,kwihaza mu biribwa,umutekano,ubucuruzi,ubuhahirane n’ibihugu bituranyi bikorwa mu “bufatanye bwacu”.
Ati “Twafatanya dute kugira ngo twihutishe ibyiza dushobora kugeraho cyangwa se ibyiza dushobora gutakaza cyangwa twananirwa kugeraho kubera ko tutakoze ibyo twagombaga gukora,kubera ko twakoze ibyo tutagombaga gukora.Kubera ko twakoze ibindi bitari ngonbwa ahubwo byangiritse,n’ukuvuga ngo imbaraga wazishyize ahatari ho.
Ugahera mu gitondo ukora ukageza nimugoroba,wananiwe ariko ibyo wakoze nta musaruro wavuyemo.Ejo ugasubira ku kazi,ejobundi ukongera ariko ntibiguteze intambwe wagombaga gutera.
Ibyo nta kuntu tutabisuzuma niba dushaka gukomeza inzira y’ibikorwa byiza tugomba kugeraho,niba dushaka uburambe bwibyo tugomba gukora…”
Perezida Kagame yakomeje avuga ati “Sinzi niba hari umunyarwanda wifuza gukomeza gusindagizwa.
Bazadusindagiza kugeza ryari?. Kandi ikibashuka, nkuko twicaye hano nk’abayobozi,hari ubwo wireba ukiyumva ukabona ko buri wese ariko ameze cyangwa se ukumva ko ibyo ukora byose wireba nta wundi uri iruhande rwawe.
Abantu bafite imiryango,hari igihugu.Iyo tuvuga igihugu tuba tuvuga abanyarwanda bose,abaturarwanda n’abatari abanyarwanda batuye mu Rwanda.
Rero ibyo mvuga bikwiye kuba bidushakamo imbaraga nyinshikwihuta gukora gukora neza gukora ibiramba tubikurikirane.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi bigomba gukorwa kugira ngo “abanyarwanda tutazasindagizwa igihe cyose” kuko “nta gaciro guhora usindagira,guhora ufite ugufata ukuboko ngo utagira icyo uba cyangwa bikagera no kukugaburira.Kugusinika,guhora usunikwa kubera iki?ugusunika we yabivanye hehe wowe utabivana.”
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko umuyobozi “yirirwa akora ariko nta musaruro agaragaza’ahubwo yangije cyangwa umusaruro watahaye ari uwawe gusa kandi wakageze ku bandi.
Ati “Abayobozi baba bakora ngo bigere ku bandi.Iyo bitakozwe haza bya bindi ntazo aho abantu bakura umutima wo kumva ko ntacyo bitwaye,byo guhora musindagizwa”.
Ati ’Baragusindagiza barangiza bakagukubita inshi,akaba aribyo wishyura,ugacunaguzwa,bakagucunaguza,mugahurira mu nzira akakubwira ati “iryo koti uziko arinjye warikuguriye.
Baragucunaguza bakakugeza naho bakwigisha imico,bakwigisha uko ukwiriye kuba wifata.Kubera gucunaguzwa bakaba nkaho abanyarwanda nta muco bagira.
Bakakwibutsa ugomba kureba mugenzi wawe,uko ugomba kwifata mu rugo.Mukabyemera namwe,mugatega amatwi.
Ikintu gishobora kubikiza abantu kimwe gusa, nta kindi”gukora”.N’ukwimenya ukamenya icyo uricyo ukamenya ko uri umuntu nk’abandi bose.
Abo bagucunaguza n’abantu nkawe. Ntabwo Imana yaremye abantu ngo ibashyire mu bice nka bya bindi by’ubudehe,murayibeshyera,nimwe mubyishyiramo.
Abayobozi bari aha mubyishyiramo gutyo ibyo birabareba,abashaka kuba gutyo bazabe gutyo.Ntabwo ari uko dukwiriye kuba tumeze.”
Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bahora bibutswa kenshi ibyo bakora ko nta mwanya bafite kuko bazabibazwa