Umugore wa Fireman akomeje kumererwa nabi nyuma y’igihe ari mubitaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kabera Charlotte Umugore wa Fireman,, akomeje kurembera mu bitaro bya Kanombe aho ategereje kubagirwa kugira ngo abe yakira imvune yahuye nayo nyuma y’impanuka yakoze ku wa 8 Gashyantare 2023.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko umugore wa Fireman arembye nyuma yo gukora impanuka akavunika igufa ry’urutirigongo mu mpanuka aba bombi bakoze ku wa 8 Gashyantare 2023.

Iyi mpanuka yaviriyemo uyu mugore imvune ikomeye ikomeje kumukomerana ku buryo kugeza ubu ahamya ko akeneye kwitabwaho byihuse bitaba ibyo akaba yanahakura ubumuga bwa burundu cyangwa se akaba yanitaba Imana.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na n’ikinyamakuru IGIHE, dukesha iyi nkuru, Kabera yagize Ati “Akaboko kanjye k’ibumoso ubu kamaze kuba paralysée, sinkibasha gutambuka, ndamutse ntavuwe vuba ndakomeza kumererwa nabi cyangwa mbe nanitaba Imana.”

Kabera yakomeje avuga ko agitegereje gushyirwa kuri lisite yo kubagwa, ubu bukaba aribwo buryo rukumbi bwo kumuvura bwashoboka.

Ku rundi ruhande ariko, Kabera avuga ko ahangayikishijwe no kuba agiye kumara ibyumweru bitatu mu bitaro atarahabwa ubuvuzi mu gihe uburwayi bwe bukomeza kwiyongera.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore