Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 izina akoresha mu buhanzi, yavuze ko nyuma y’imyaka igera kuri ine adashyira indirimbo nshya hanze, kuri ubu agarukanye imbaraga mu bikorwa bye bya muzika.
Umuhanzi M1 wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall. Amaze imyaka igera ku 10 mu muziki Nyarwanda aho yagiye akora zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda no mu Karere.
M1 yaherukaga gusohora indirimbo mu 2019, aho yari yasohoye iyitwa ’Wanjye’. Uku kumara igihe adakora ibihangano bishya avuga ko byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
‘‘Telefone’’niyo ndirimbo nshya afite kuri ubu, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Ayo Rash mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Jordan Hoechlin.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko impamvu yari yarahisemo kuba ahagaritse umuziki ari ibibazo yagiye ahura nabyo, byatumye aba afashe akaruhuko.
Ati ‘‘Mu myaka ibiri ishize abantu bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ariko ikiri rusange ni icyorezo cya Covid-19, nanjye cyangezeho mba ndetse gukora ibikorwa bitandukanye kubera ibyo bihe bikomeye.’’
M1 ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki dore ko yawutangiye mu 2012. Ni umusore wigeze no kugira studio itunganya umuziki mu buryo bw’amashusho ariko aza kuyihagarika ubwo Covid-19 yari yugarije Isi.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi.
