Mu Bugiriki Abantu 32 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi zagonganye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 32 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi ebyiri zagonganiye hafi y’umujyi wa Tempe wo mu Bugereki.

Imwe muri izo gari ya moshi yari itwaye abagenzi ivuye Athens mu Majyaruguru y’Umujyi wa Thessaloniki mu gihe indi yari itwaye imizigo ivuye i Thessaloniki igana i Larissa; zagonganye zigeze rwagati mu Bugereki nk’uko byatangajwe na guverineri w’intara ya Thessaly, Konstantinos Agorastos.

Agorastos yavuze ko abagenzi 194 batabawe bakiri bazima. Abayobozi mu bitaro byo hafi y’umujyi wa Larissa batangaje ko abantu 25 bakomeretse bikomeye.

Abagenzi bagera kuri 350 ni bo bari muri imwe muri gari ya moshi zagonganye. Abarokotse impanuka bavuze ko hari abagiye bagwa inyuma banyuze mu madirishya bagerageza guhunga inkongi yahise yaduka.Nyuma y’iyi mpanuka hahise haduka inkongi y’umuriro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore