Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yarakariye myugariro we Mitima Isaac kubera ikarita y’umuhondo yabonye ikaba yatumye atazakina umukino wa AS Kigali.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 Rayon Sports yaraye itsinzemo Etincelles 2-0.
Gusa n’ubwo yatsinze ariko yatakaje abakinnyi 2 batazakina umukino w’umunsi wa 23 na AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Abo ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac wabonye ikarita y’umuhondo akaba yujuje amakarita 3 atamwemerera gukina umukino ukurikiyeho ndetse na Musa Esenu wahawe ikarita itukura.

Haringingo Francis yavuze ko yarakariye cyane Mitima Isaac bitewe n’ikarita yabonye kuko yari ikarita idafite igisobanuro na kimwe yakagombye kuba yayirinze, ni mu gihe kandi n’ikarita y’umutuku yahawe Esenu atayemera.
Ati “Ndarakaye cyane, ndakariye Mitima kuko yakoze ikosa ritari ngombwa ryo kubona ikarita, ariko ndakariye cyane n’umusifuzi kuko urebye iriya karita itukura yahaye Esenu ntabwo yumvikana, baramukubise umuntu asubiye inyuma batanze amakarita 2 y’imituku, kunyumvisha ibyo bintu biragoye.”
“Ndarakaye cyane gutakaza abakinnyi babiri dufite umukino n’ikipe ikomeye, turimo turwanira igikombe nibaza ko tugiye kureba icyo dukora, turebe ko twabona ibisubizo bishobora kuduha intsinzi ku mukino ukurikira.”
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 66, Muniru Abdu Rahman wa Etincelles FC na Mitima Isaac wa Rayon Sports bahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushyamirana.
Ni nako ku munota wa 87, Nshimiyimana Abdulkarim wa Etincelles na Musa Esenu wa Rayon Sports na bo bahawe ikarita itukura kubera gushyamirana.
