Manchester United yasize umugani nyuma yo kunyagirwa na Liverpool imvura y’ibitego 7-0

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manchester United yanyagiye ibitego 7-0 na Liverpool FC, ikomeza kuyandikiraho amateka yo kutayitsindira mu rugo kuko imaze imyaka irindwi itarakura amanota atatu i Anfield Road kukibuga cya Liverpool fc.

Ni umukino wasoje iy’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Bwongereza, wakinwe ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ndetse amakipe yombi ashondana, ashaka kuwinjiramo hakiri kare.

Liverpool FC yari mu rugo yinjiye mu mukino mbere, itangira kwiharira umupira cyane. Yakomeje gusatira ariko uburyo Darwin Núñez na Mohamed Salah babonye ku ikubitiro ntibabubyaje umusaruro.

Mu minota 25, Manchester United yatangiye kwinjira mu mukino, inagera imbere y’izamu rya Álisson Ramsés Becker.

Yakomeje guhusha uburyo bwinshi cyane ndetse ku munota wa 41, Marcus Rashford yakorewe ikosa, Bruno Fernandez ararihana atera umupira mwiza ku mutwe wa Casemiro atsinda igitego, umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.

Uwo mupira Umunyezamu Becker yawuteye vuba vuba kwa Andrew Robertson wahise awucomekera Cody Gakpo atsinda igitego cya mbere cya Liverpool ku munota wa 43.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Liverpool FC iyoboye umukino ku gitego 1-0.
Ku munota wa mbere w’igice cya kabiri, Casemiro yatakaje umupira, Fabinho awucomekera Salah awuhindiye bawukuramo usanga Harvey Elliott wawuteretse neza ku mutwe wa Darwin Núñez, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 46.

Bidatinze, Liverpool FC yongeye kuzamukana umupira yihuta cyane Gakpo awucomekera Salah acenga neza Lisandro Martinez awutanga kwa Gakpo aroba umunyezamu David de Gea atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 50.

Manchester United yakomeje gutakaza imipira myinshi cyane kugeza ubwo Núñez hari uwo yafashe awucomeka imbere, Casemiro ntiyawushyikira ahubwo usanga Salah wari uhagaze wenyine atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya kane ku munota wa 66.

Abafana ba Liverpool FC bakomeje kuryoherwa n’ibirori kuko ibitego byakomeje kwisukiranya. Ku munota wa 77, Kapiteni wabo Jordan Henderson yahinduye umupira imbere y’izamu Núñez ashyiraho umutwe atsinda igitego cya gatanu.

Salah yunze mu mujyo wa bagenzi be atsinda igitego cya gatandatu ku mupira ba myugariro ba Manchester United bananiwe gukura imbere y’izamu usanga ahagaze wenyine anyeganyeza inshundura ku munota wa 83.

Roberto Firmino winjiye mu kibuga asimbuye Darwin Núñez yatsinze agashinguracumu, yinjiza igitego cya karindwi ku munota wa 88.

Umukino warangiye Liverpool inyagiye Manchester United ibitego 7-0.

Gutsinda uyu mukino byongereye The Reds amahirwe yo guhatanira imyanya ine ya mbere kuko yahise ifata uwa gatanu n’amanota 42 mu gihe Manchester United yo yagumye ku wa gatatu n’amanota 49.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore