Umutwe wa M23 wahagaritse imirwano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wahagaritse imirwano mu ntambara wari uhanganyemo n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhera saa sita z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023,  ariko uteguza ko nugabwaho igitero uzirwanaho.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa politiki cya M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umutwe wa M23 wumvikanye na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zirimo iya Bujumbura, Nairobi na Addis Ababa.

Izi nama zose zari zigamije gushaka mu mahoro igisubizo cy’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Itangazo rigira riti “M23 itangaje ko ihagaritse imirwano guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, saa sita z’amanywa, kugira ngo habeho inzira ya politiki”.

M23 yasabye abayobozi mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kudacika intege muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere kose muri rusange.

M23 yavuze ko irajwe ishinga no gukemura ibibazo mu nzira y’amahoro, ariko ifite uburenganzira bwose bwo kwirwanaho mu gihe cyose yagabwaho igitero na Guverinoma ya RDC n’imitwe bafatanyije ya FDLR, Nyatura, Mai-Mai, APCLS, PARECO, NDC-R, n’abacancuro.

Uyu mutwe kandi wakomeje uvuga ko utazareka kurinda no kurengera abasivili n’ibyabo.

Uyu mutwe uhagaritse imirwano nyuma y’uko u Burundi bwohereje abasirikare 100 mu Ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Busasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, EACRF.

Ni icyemezo gishigiye ku myanzuro y’inama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano, imitwe yose yitwaje intwaro ikamanika amaboko.

Yanasabye impade zihanganye kugana inzira z’imishyikirano.

Iyo nama yanemenyije ku buryo umutwe wa M23 ugomba kuva mu birindiro wafashe, hagati ya 28 Gashyantare – 10 Werurwe 2023 ikava mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenga Kilorirwe na Kitchanga hagati ya tariki 13- 20 Werurwe ikava mu bice bya Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga, naho hagati ya 23-30 Werurwe, M23 ikava mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Iyo nama ni nayo yemeje uduce tuzoherezwamo ingabo za EACRF, aho Ingabo z’u Burundi zigomba kujya mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Ku rundi ruhande, hari impungenge ko uduce Ingabo z’u Burundi zigomba gukoreramo tukirimo M23, uretse utwa Kibumba na Rumangabo yamaze gusohokamo.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore