Mexique Habonetse ikamyo irimo abana b’abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Mexique batahuwe ikamyo yari itwaye abana 103 badafite umuntu mukuru ubaherekeje, biba ubwa mbere havumbuwe abana benshi b’abimukira bari bajyanywe mu bindi bihugu.

Ikigo gishinzwe abimukira (INM) cyatangaje ko aba bana bari mu itsinda ry’abimukira 343 bari baturutse muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo hagati.

Uretse aba bana, ubuyobozi bwanabonye abandi bimukira bakuru 212 bo muri Guatemala, Honduras, El Salvador na Ecuador bari mu ikamyo n’abandi 28 bagendaga mu modoka zisanzwe.Aba bana boherejwe mu kigo cya Veracruz kurerwa mu gihe abakuru hazasuzumwa ibibazo byabo bigendanye n’amategeko ya Mexique.

Imodoka yasanzwemo aba bana muri Veracruz nta mushoferi yari ifite. Bimaze kumenyerwa ko abimukira bashaka kujya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika basaba ababatwara kubanza kubajyanira abana nubwo ari uburyo burimo ingaruka nyinshi.

Muri Kamena umwaka ushize abimukira barenga 50 basanzwe bapfiriye mu ikamyo i San Antonio, mu gihe mu Ukuboza 2021, abimukira 56 bapfuye ubwo ikamyo yari ibatwaye yahirimaga mu majyepfo ya Mexique.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abandi bana b’abimukira 57 bo muri Guatemala basanzwe mu ikamyo nta muntu mukuru bari kumwe ku mupaka ugabanya Amerika na Mexique.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore